Menya inkomoko y’umuco utangaje wo mu Bugarama aho bashyingura uwapfuye bakabyina

Abaturage bo mu mirenge ya Muganza, Bugarama, Gikundamvura na bimwe mu bice by’imirenge y’Akarere ka Rusizi, iyo hari umuntu wabo witabye Imana yari asanzwe asenga bamuherekeza bamubyinira.

Ni mu gihe ubusanzwe mu bice bitandukanye by’Isi ikiriyo gifatwa nk’umwanya wo guhagarika imyidagaduro mu rwego rwo kunamira no gusezera kuri nyakwigendera.

Ahenshi baririra uwapfuye mu rwego rwo kumwereka ko bamukundaga mu gihe mu kibaya cya Bugarama ho ibyishimo bagira mu guherekeza uwapfuye babyerekana bacinya akadiho.

Ikibaya cya Bugarama cyo mu Karere ka Rusizi gihana imbibi n’u Burundi ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bituma bamwe mu Banyarwanda bahatuye bagira imico n’imigenzo bahuriraho n’abo muri ibyo bihugu.

Umugenzo wo kubyina no kwidagadura aho kurira igihe hari umuntu ukijijwe wapfuye, ntabwo umaze igihe kinini mu Bugarama. Bikekwa ko waturutse muri RDC.

Nyirabapfakurera Béatrice wo mu Mudugudu wa Kindobwe mu Kagari ka Gakoni, Umurenge wa Muganza yabwiye IGIHE ko iyo umuntu apfuye yari umuntu ukunda gusenga, bahimbaza Imana bayishimira ko uwo muntu yari mwiza.

Ati “Ku kiriyo abaturanyi bazana ingoma tukarara tubyina, dusingiza Imana imuhamagaye kugira ngo nawe aho agiye azadusabire natwe tuzatahe nk’uko atashye. Tumuherekeza mu byishimo nta gahinda, ntabyo kwirirwa urira. Wazarira ukageza ryari?.”

Nyirahirwa Antoinette w’imyaka 52 Hategekimana Manasseh utuye muri aka gace bashimangira ko nta mpamvu yo kuririra uwapfuye atari umukiranutsi nubwo uyu muco waturutse ku Banyekongo.

Hategekimana Manasseh yongeraho ko “umuntu agira iminsi mikuru itatu ikomeye. Kuvuka, gushyingirwa no gushyingurwa. Nta mpamvu yo kugira ngo umuntu ashyingurwe mu marira kandi yarabayeho ubuzima bwe bwose ari inyamugayo”.

Umugenzo wo guherekeza nyakwigendera babyina baririmba, utera abasigaye kwitwararika kugira ngo nabo umunsi bapfuye bazashyingurwe mu byishimo aho guherekezwa n’amarira.

Inkuru ya IGIHE.COM