Mu mukino wari ugoranye, u Bufaransa bwabashije gusezerera u Bubiligi

Ikipe y’Ubufaransa yasezereye bigoranye Ububiligi ibutsinze igitego 1-0 mu mukino wa 1/16 cy’irangiza mu gikombe cya Euro 2024.

Mu mukino utaryoheye ijisho,aya makipe yombi yabonye amahirwe menshi ariko kuboneza mu nshundura biba ikibazo.

Ubufaransa bwabonye igitego nyuma yo kugerageza amashoti 20 yose,rimwe rikaba ariryo rijya mu izamu.Ububiligi bwagerageje 5 ariko abiri aba ariyo agana mu izamu.

Ubufaransa bwabonye igitego ku munota wa 85 ku mupira wahinduwe na Kolo Muani hanyuma ukubita ku ivi rya Jan Vertongghen wigira mu izamu.

Ku rundi ruhande,Ububiligi bwabonye amahirwe abiri meza cyane aho Kevin de Bruyne yahawe umwanya mu minota ya nyuma, asigara areba izamu,ateye umunyezamu Mike Maignan awukuramo.

Nanone mbere y’aho,Lukaku nawe yabonye amahirwe akomeye,ateye ishoti umunyezamu awukuramo.

Jeremy Doku yananiwe gutanga imipira mizima yafasha ba rutahizamu be cyane ko yapfushije ubusa myinshi.

Ubufaransa ntabwo burabasha kwinjiza igitego buremye muri iri rushanwa kuko mu mikino ibiri bwabonye intsinzi ku bitego abo bahanganye bitsinze,bubona igitego kuri penaliti ku mukino bwanganyije na Polonye igitego 1-1 ndetse bunganya 0-0 n’Ubuholandi.

Ikipe ya Didier Deschamps iranengwa na benshi ko nta mukino mwiza ikigira ndetse birasaba impinduka mu mikino ikurikiraho.

Ubufaransa bwiyunze ku makipe nka Espagne,Ubwongereza,Ubusuwisi nayo yageze muri 1/4.