Rubavu: Umwana yatemye umubyeyi mu buryo bubabaje amuziza kumwima umunani

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rubavu, mu murenge wa Nyamyumba barasabira ubutabera Mvukiyehe Celestin watemwe n’umwana we akoresheje umupanga ubwo yamusabaga umunani.

Aba baturage baganira n’umunyamakuru wa BTN dukesha iyi nkuru bavuga ko uyu muhungu wa Mvukiyehe Celestin witwa Tumwizere Gilbert yamutemesheje umupanga ndetse ngo awumukubita inshuro nyinshi kuko ngo uwo musaza yakoje gusaba imbabazi ariko umwana ntiyabyumva akomeza gutema.

Umwe yagize ati: “Yamusabaga imbabazi akazimwima, n’igihe cyarageze aratambika ngo yijyanye kuri polisi ageze ahantu mu rugo aragaruka aravuga ati [ubundi reka nze nkwice, bamfunge banamfunze] araza amushyiraho umupanga, umubyeyi aramubaza ati [mbese koko unagiye kunyiyicira] ubwo bigeze nyuma nibwo abantu bahise baza bamuturutse inyuma bamwaka wa mupanga”.

Umukobwa w’uyu mugabo watemwe avuga ko ayo makuru yayumvanye abantu ubwo yari mu nzira ariko ngo akanga kubyemera ngo kuko ntacyo yari azi musaza we yaba apfa na se ubabyara cyari gutuma agera aho amutema.

Abaturage bakomeza bavuga ko umupanga uyu muhungu yatemesheje umubyeyi we ari uwo nyina yari yirirwanye aho yari yagiye gukora, maze ngo ubwo yari atashye agahurira n’umuhunugu we mu gasantere ka Kabiza akawumwaka amubwira ko nta mugore ugendana umupanga, maze bagera mu rugo akawutemesha se umubyara.

Aba baturage bavuga ko atari ubwa mbere uyu muhungu Tumwizere agerageza gutema se, bagashingiraho bamusabira gukurikiranwa n’ubutabera maze icyaha cyamuhama akabihanirwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamyumba, Nkurunziza Faustin yemeza iby’aya makuru akavuga ko uwo musore yateme se ugutwi amuziza ko atamuhaye umugabane (umunani) ndetse abaturage bakaba barahise batanga amakuru, ku bufatanye na polisi, Tumwizere akaba yamaze gushyikirizwa RIB mu gihe uwatemwe yahise ajyanwa ku kigo-nderabuzima cya Cyigufi.