Ruhango: Umugabo w’imyaka 61 yatawe muri yombi akekwaho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwataye muri yombi umugabo witwa Hitabatuma Leonidas w’imyaka 61 ukurikiranyweho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, nyuma y’imyaka 30 yihisha ubutabera.

RIB ivuga ko uwafunzwe yakomeje kugenda yihisha ubutabera kuko yafatiwe mu karere ka Bugesera ari naho yabaga mu gihe icyaha akurikiranyweho cyabereye mu cyahoze ari komini Ntongwe, kuri ubu ni mu karere ka Ruhango, umurenge wa Kinazi, akagari ka Nyagahama.

RIB yibukije ko Jenoside ari icyaha kidasaza bityo ko uzayikekwaho wese azakurikiranwa igihe icyo aricyo cyose, inashimira abaturage bakomeje gutanga amakuru ku bakekwaho gukora Jenoside yakorewe Abatutsi batabihaniwe kugira ngo nabo bakurikiranwe n’ubutabera.

Uwafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ruhango mu gihe dosiye ye irimo gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Icyaha cya Jenoside giteganywa n’ingingo ya 5 y’itagako No 059/2023 ryo kuwa 04/12/2023 rihindura itegeko No 068/2018 ryo kuri 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Iyo iki cyaha ugihamijwe n’urukiko, uhanishwa igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Itegeko riteganya ko icyaha cya Jenoside ari igikozwe kigambiriwe kigamije kurimbura abantu bose cyangwa bamwe muri bo, bahuriye ku bwenegihugu, ubwoko, idini cyangwa ibara ry’uruhu, bazira icyo bari cyo, yaba mu bihe bisanzwe cyangwa mu bihe by’intambara.