Rusizi: Umubyeyi wibarutse avuye kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi agiye gukorerwa ikintu atazibagirwa mu buzima bwe

Uwamariya Noella wo mu kagari ka Kabahinda, mu murenge wa Mururu mu karere ka Rusizi, wibarutse umwana w’umukobwa ubwo yari avuye mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi byabaye kuwa 28 Kamena 2024 agiye kubakirwa nyuma y’uko abagiye kumuhemba bageze iwe bagasanga aho aba hadashimishije.

Uyu mubyeyi  yafashwe n’ibise ubwo yari muri sitade, igikorwa cyo kwamamaza kirimo gihumuza ahita ahabwa ubufasha agezwa kwa muganga ndetse abyara neza. Ubwo yamaraga kubyara yahise asurwa n’itsinda ry’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bammuha igikoma ndetse n’ibindi bikoresho bikenerwa n’umubyeyi birimo imyambaro n’ibikoresho by’isuku.

Nyuma y’uko ibyo bibaye, abantu benshi bakomeje kuvuga ko uwo mwana ari umunyamugisha ndetse kuri ubu abaturanyi b’uyu mubyeyi bavuze ko aho aba nk’umunyamugisha hadashimishije dore ko iyo nzu ngo inavirwa bityo bakaba bamaze hufata icyemezo cyo kumwubakira.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi nabwo bwemeza ko muri uku kwezi kwa Nyakanga, uyu mubyeyi araba yamaze kubakirwa. Dr Anicet Kibiriga, Meya w’akarere ka Rusizi yagize ati: “Nk’umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi, hano mu karere ka Rusizi twegeranyije igikoma tujya guhemba umubyeyi wibarutse, byatumye tumenya n’ubundi buzima abayemo cyane cyane ko ahantu ari hatameze neza. Twiyemeje rero ko muri uku kwezi kwa karindwi tugiye kumwubakira”.

Hari amakuru avuga ko ibyo uyu mubyeyi yahawe ubwo yasurwaga n’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi birimo ibiribwa, imyambaro ndetse n’ibikoresho by’isuku byabikijwe mu baturanyi b’uyu mubyeyi kubera ubuto ndetse no kutizera umutekano w’iyi nzu ye.