Yago yiyambaje RIB kugira ngo imufashe mu bibazo yahuye nabyo bikamubabaza

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru, Nyarwaya Innocent wamamaye cyane nka Yago yatangaje ko yiyambaje Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo imufashe kumenya umuntu wakuye YouTube channel ye ku murongo kuri ubu ikaba itari kuboneka.

Nk’uko Yago yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Yago TV Show yakuwe ku murongo n’abantu bataramenyekana kuva kuri uyu wa Mbere taliki ya 1 Nyakanga 2024, bityo uyu munyamakuru akaba yahise yitabaza RIB kugira ngo uwabikoze akurikiranwe.

Yago kandi yaboneyeho no kwihanganisha abakunzi b’ibiganiro yacishaga kuri YouTube channel ye, kuri ubu batari kubasha kubibona kuko iyo channel yavuye kuĀ  murongo.