Mpayimana Philippe yasezeranyije ab’i Nyaruguru ko naramuka atowe buri mugore azajya abyara abana babiri

Ku munsi wa munani w’ibikorwa byo kwiyamamaza, umukandida wigenga ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Mpayimana Philippe ubwo yari mu karere ka Nyaruguru yavuze ko mubyo agomba kwitaho mu gihe yaramuka atowe, harimo gahunda zo kuboneza urubyaro ku buryo nta mugore uzajya arenza abana babiri.

Ibi uyu  mukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri taliki ya 2 Nyakanga 2024 ubwo yari mu kagari ka Mubuga, mu murenge wa Kibeho ho mu karere ka Nyaruguru aho yakiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kibeho, Nkurunziza Aphrodis wamusabye kwisanzura agatanga ibitekerezo bye uko abyumva.

Mpayimana Philippe yavuze ko atanyuzwe na politiki iriho yo kuboneza urubyaro, bityo ko naramuka atowe azabishyiramo imbaraga nibura buri mugore akajya yemererwa kubyara abana babiri gusa. Ati: “Ndifuza ko gahunda zo kuringaniza urubyaro zakorerwa ku bagore bamaze kubyara kabiri. Abagore bose bamaze kubyara kabiri bagomba kubuzwa gukomeza”.

Mpayimana yakomeje agira ati: “Kubona abagore babyaye imbyaro zirenga icumi kandi turimo dukora politiki zo kuringaniza urubyaro ku bakobwa batarabyara na rimwe, ntabwo ari byo”.

Uyu mukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu amaze kuzenguruka uturere 15 agenda yiyamamaza, aho kuri uyu wa Kabiri yiyamamarije mu karere ka Nyaruguru ndetse na Nyamagabe akaba aza gukomereza mu turere twa Rusizi aho arakorera ibikorwa byo kwiyamamaza kuri uyu wa Gatatu taliki 3 Nyakanga 2024.