Rutsiro: Umuturage yihutiye kuzana igitoki n’imbuto nyuma yo kunyurwa na gahunda za Dr Frank Habineza

Ku munsi wa 12 w’ibikorwa byo kwiyamamaza, ubwo umukandida ku mwanaya w’Umukuru w’Igihugu, Hon. Dr Frank Habineza yageraga mu karere ka Rutsiro ari kumwe n’abakandida depite b’ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije, umwe mu baturage bari aho yavuze ko yishimira cyane ubuvugizi bakorewe n’iri shyaka bugatuma kuri ubu abanyeshuri basigaye barya ku ishuri.

Mu rwego rwo kugaragaza ko yishimiye ubwo buvugizi, uyu muturage yahaye Dr Frank Habineza impano y’igitoki n’imbuto za marakuja, avuga ko yishimira ko kuri ubu abana be biga neza ndetse kubera iyo mpamvu ko azatora Dr Frank Habineza mu matora azaba ku ya 15 Nyakanga 2024.

Muri iki gikorwa cyo kwiyamamaza, Dr Frank Habineza yijeje abatuye mu karere ka Rutsiro cyane cyane umurenge wa Musasa ko nibaramuka bamutoye azabubakira isoko ryiza rigezweho bagatandukana no gucururiza ku muhanda aho izuba n’imvura bitazongera kubica.

Yagize ati: “Numvishe ko aha mukeneye isoko, kandi nanjye nabibonye ko mucururiza ku muhanda hanze. Ubusanzwe abadepite bagira uruhare runini mu gufata imyanzuro itandukanye, ubu rero nimuntora nka perezida w’igihugu kandi abakandida depite bacu bagatorwa, aha hagomba kubakwa isoko rigezweho ribarinda kunyagirwa cyangwa ingaruka z’izuba ku biribwa byanyu”.