Umusore yakaswe igitsina n’umukunzi we bamaranye imyaka itanu amuziza ko yanze kumugira umugore

Umukobwa w’imyaka 25 y’amavuko usanzwe ukora akazi k’ubuganga yakase igitsina cy’umukunzi we mu rwego rwo kumwihoreraho kuko yanze ko babana nk’umugore n’umugabo [kumurongora].

Aya mahano yabereye i Bihar mu burasirazuba bw’igihugu cy’u Buhinde, umusore wakaswe igitsina asanzwe akomoka i Madhaura. Yihutanwe igitaraganya ajyanwa mu bitaro bikuru bya Kaminuza ya Patna aho yagiye kwitabwaho n’abaganga nyuma yo gukatwa ubugabo. Mu gihe uyu mukobwa yatangaje ko yakoze ibi kubera umujinya yatewe n’umukunzi we bakundanye imyaka itanu maze akanga kumurongora.

Ikinyamakuru Mail Online gitangaza ko aba bombi bemeranyijwe itariki yo kujya gusezerana mu mategeko ni uko maze igeze nyamugabo ntiyahaboneka bituma uyu mukobwa arakara cyane ndetse binatuma amwihimuraho amukata ubugabo kugira ngo atazatekereza kuba yarongora undi mukobwa.

Nyuma y’uko uyu musore yanze kujya gusezerana mu mategeko n’umukunzi we, uyu mukobwa yaje kumutumira mu rugo iwe ni uko maze ahageza amukata ubugabo akoresheje icyuma. Bitangazwa ko ubwo ibi byabaga umusore yatatse cyane maze bituma abaturanyi bahuruza polisi, yaje igasanga nyamusore aryamye mu kidendezi cy’amaraso.

Umukozi wa sitasiyo ya polisi yo muri Madhaura mu karere ka Saran ibi byabereyemo yemeza ko uyu mukobwa wakoze ayo mabi yamaze gutabwa muri yombi ndetse baka batangiye no gukora iperereza.