Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje amafaranga atagira ingano yavuye mu gucuruza imyenda yayo

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yinjije arenga Miliyoni 200 mu kugurisha imyambaro yayo, aho abakunzi b’iyi kipe bagera ku bihumbi 10 baguze imyambaro mishya y’ikipe(Jerseys).

 

Iyi kipe yatangaje ko aya mafaranga atarimo ayo abafana baguze imipira isanzwe igaragaraho ibirango bya Rayon Sports na yo yacuruzwe mu maduka atandukanye akorana na Gikundiro.