Rayon Sports yamaze gusinyisha umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu, Amavubi y’abagore [AMAFOTO]

Rayon Sports y’Abagore yaguze Umunyezamu wa AS Kigali WFC, Ndakimana Angeline asinya amasezerano y’imyaka ibiri.

Uyu mukinnyi w’Ikipe y’Igihugu azatangirana imyitozo na bagenzi be ku wa Gatanu, tariki 5 Nyakanga 2024 saa Yine mu Nzove.

Ndetse kandi Rayon Sports WFC yongereye amasezerano y’imyaka ibiri Uwase Andersène na Mukantaganira Josélyne bakina mu bwugarizi.