R.D.Congo: Abasirikari 25 bakatiwe igihano cy’urupfu nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo guhunga umwanzi

Abasirikari 25 ba leta ya Congo bakatiwe igihano cy’urupfu nyuma y’uko bahamwe n’icyaha cyo ‘guhunga umwanzi’, bivugwa ko cyakozwe ubwo bari bahanganye n’ingabo z’umutwe wa M23.

Iki cyaha cyahamye aba basirikari mu rubanza rwabaye kuri uyu wa Gatatu taliki 3 Nyakanga 2024, rukabera mu rukiko rwa gisirikari ruri i Butembo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru aho urwo rubanza rwaregwagamo abantu 31, barimo abasirikari 27 ndetse n’abagore 4 ba bamwe muri abo basirikari.

Aba basirikari bashinjwaga ibyaha birimo; guhunga umwanzi, guta intwaro z’intambara, kurenga ku mategeko ndetse n’ubujura nk’uko Jules Muvweko, umunyamategeko wunganira umwe muri bo yabitangarije ibiro ntaramakuru by’Abafaranse, AFP, aho yavuze ko abasirikari 25 barimo babiri bafite ipeti rya kapiteni bakatiwe igihano cy’urupfu.

Muvweko yakomeje avuga ko abagore bane bari kumwe n’aba basirikari bagizwe abere ngo kuko habuze ibimenyetso bibashinja. Akavuga ko bagiye kwihutira kujuririra icyemezo cy’urukiko.

Kuva mu cyumweru gishize hagiye havugwa amakuru y’uko M23 yakomeje kwigarurira uduce twinshi two muri Kivu y’Amajyaruguru ndetse dukomeye, harimo na Kanyabayonga ifatwa nk’icyambu kigeza mu duce dukomeye tw’ubucuruzi muri Butembo na Beni.