Amavubi yongeye kwisanga mu itsinda ririmo Nigeria mu mikino yo guhatanira itike y’Igikombe cya Afurika

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane taliki 4 Nyakanga 2024, muri Afurika y’Epfo nibwo habaye tombola yo kugira ngo hamenyekane uko imikino yo guhatanira itiki y’Igikombe cya Afurika 2025 izabera muri Maroc izagenda.

Muri iyi tombola, u Rwanda rwisanze mu itsinda rya 4 aho ruri kumwe na Nigeria, basanzwe bari kumwe no mu mikino yo guhatanira itike y’Igikombe cy’Isi. Muri iri tsinda kandi harimo na Benin ndetse na Libya.

Amakipe azagira amahirwe yo gukatisha itike azahurira mu mikino y’igikombe cya Afurika izabera muri Maroc guhera taliki ya 21 Ukuboza 2025 imikino ikazarangira ku ya 18 Mutarama 2026.

Nyuma ya tombora yabereye muri Afurika y’Epfo, Itsinda A ririmo; Tunisia, Madagascar, Comoros na Gambia. Itsinda B rirmo; Maroc, Gabon, Central Africa na Lesotho. Mu itsinda C harimo; Egypte, Cape Verde, Mauritania na Botswana. Itsinda E ririmo; Algeria, Guinee Equatorial, Togo na Liberia. Naho mu itsinda F harimo; Ghana, Angola, Sudan na Niger.

Itsinda G ririmo; R D Congo, Guinea, TanzaniaNna Ethiopia. Itsinda H ririmo; Mali, Mozambique, Guinee Bissau na Eswatini. Naho itsinda I ririmo amakipe nka; Cameroun, Namibia, Kenya, Zimbabwe. Mu itsinda J harimo; South Africa, South Sudan, Uganda na Congo. Itsinda K ririmo; Senegal, Malawi, Brukina Faso n’u Burundi.