Polisi yatangaje akayabo k’ibyangirikiye kwa Makuza Peace Plaza ubwo hibasirwaga n’inkongi

Ibintu bifite agaciro gakabakaba miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda nibyo byangirikiye mu nyubako izwi nka Makuza Peace Plaza iherereye mu karere ka Nyarugenge, mu mujyi wa Kigali ubwo yafatwaga n’inkongi y’umuriro nk’uko byatangajwe na Polisi y’u Rwanda.

Nk’uko byagarutsweho n’umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga, habaruwe ibyangirikiye muri iriya nyubako basanga bifite agaciro kangana na Miliyoni 198 z’amafaranga y’u Rwanda. Gusa ngo iyo nyubako yari ifite ubwishingizi ariko ibintu byari biyirimo ibyinshi nta bwishingizi byari bifite.

ACP Rutikanga avuga ko iyi nkongi yaturutse ku muriro w’amashanyarazi (Circuit Electric) watumye ibyumba byio hasi bifatwa. Ati: “Ibyangirijwe n’inkongi ni ibicuruzwa by’abantu batanu bakorera muri iyi nyubako ariko harimo abakoreraga hamwe”.

Amakuru avuga ko mu byangirikiye muri iyo nyubako harimo; ibikoresho byifashishwa mu gufunika ibitanda, ibitambaro byo kudodamo imyenda, amarido, amatelefone, mudasobwa n’ibindi bikoresho byifashishwa mu ikoranabuhanga.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko nta muntu wakomerekeye muri iyo nkongi cyangwa ngo ahaburire ubuzima. Yanaboneyeho gukangurira abacuruzi gufata ubwishingizi bw’ibicuruzwa byabo bazirikana ko impanuka idateguza. Iyi nkongi yadutse kuri uyu wa Gatatu taliki ya 3 Nyakanga 2024 mu masha ya mu gitondo.