Abarwanyi ba CODECO bishe abashinwa batandatu mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo

Muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, abarwanyi bo mu mutwe witwara gisirikare bagabye igitero ku kirombe cy’abashinwa mu burasirazuba bushyira amajyaruguru y’igihugu bica Abashinwa batandatu nkuko byatangajwe n’abategetsi kuri uyu wa kane.

Ubushinwa bwamaganye iki gitero cyagabwe kuwa gatatu muri teritwari ya Djungu mu ntara ya Ituri ikungahaye ku mabuye y’agaciro ya zahabu. Umuyobozi w’iyo ntara, Ruphin Mapela, yavuze ko icyo gitero cyagabwe n’abarwanyi biyitirira ishyirahamwe ry’abashaka guteza imbere Kongo – CODECO (Cooperative for the Development of the Congo) rigizwe ahanini n’abo mu bwoko bw’Abalendu.

Guverineri Mapela yavuze ko abakozi b’Abashinwa batandatu n’Abanyekongo babiri bari barinze ikirombe baguye muri icyo gitero. Umukozi w’umuryango w’umuryango utabara imbabare Croix Rouge, mu karere ka Djungu yavuze ko abo barwanyi ba CODECO basanze abo Bashinwa bacukura zahabu babamishamo urusasu. Abapfuye bajyanywe mu buruhukiro bwo ku bitaro bya Bunia. Umuvugizi w’igisirikare muri ako karere yemeje uwo mubare avuga ko umunyekongo umwe na batanbdatu mu bagabye igitero na bo bahasize ubuzima.

Ari mu murwa mukuru w’Ubushinwa, umuvugizi wa ministeri y’ububanyi n’amahanga, Mao Ning, yavuze ko iki gitero cyagabwe kuri iki kigo cy’ubucuruzi giterwa inkunga na leta y’Ubushinwa cyahitanye abaturge b’Ubushinwa benshi abandi bakaburirwa irengero.

Yavuze ko Ubushinwa burimo kuvugana na leta ya Kongo ngo bashakishe abakibura. Yasabye kandi ko Leta ya Kongo gukurikirana abagabye iki gitero vuba na bwangu bagahanwa hakurikijwe amategeko, anasaba ko umutekano w’Abashinwa n’ibigo by’ubucuruzi byabo bikorera muri Kongo byarushaho gucungirwa umutekano. (Reuters)

Inkuru ya VOA