Myugariro wahoze muri Rayon Sports aravugwaho kwiba umunyezamu Kwizera Olivier

Amakuru avuga ko myugariro Runanira Amza wahoze muri Rayon Sports afunzwe azira kwiba umunyezamu na we wahoze muri iyi kipe, Kwizera Olivier.

Runanira Amza wasinyiye Rayon Sports muri 2019 avuye muri Marines, nyuma akajya muri Bugesera FC, amakuru ISIMBI yamenye ni uko amaze iminsi mu maboko atari aye.

Bivugwa ko uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi yibye Kwizera Olivier na we wakiniye Rayon Sports, APR FC, ikipe y’igihugu Amavubi ubu akaba ari muri Al Kawkab muri Saudi Arabia miliyoni 27 z’amafaranga y’u Rwanda.

Nta byinshi biramenyekana kuri iyi dosiye Amza ukekwaho kwiba inshuti ye magara Kwizera Olivier cyane ko ubwo ISIMBI yageragezaga kuvugana n’uyu munyezamu kuri iki kibazo, yavuze ko ubu nta kintu yabitangazaho.

Kuva ejo ubwo ISIMBI dujesha iyi nkuru yatangiraga gukora iyi nkuru, yagerageje kuvugana n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kugira ibe yamenya byinshi kuri iyi dosiye, maze umuvugizi wa RIB, Dr Murangura B. Thierry avuga ko agiye kubikurikirana nta makuru yari abifiteho. Gusa kugeza uyu munsi ubwo inkuru yari igiye gusohoka nta gisubizo yari yakabonye.