Impaka ziracitse! Muhire Kevin yambitswe igitambaro nka Kapiteni wa Rayon Sports

Muhire Kevin yerekanywe nka kapiteni wa Rayon Sports aho azakomeza kuba Kapiteni w’iyi kipe mu mwaka w’imikino 2024/25 ndetse ashyikirijwe igitambaro na Perezida w’Ikipe, Uwayezu Jean Fidele.

 

Muhire yongereye amasezerano y’umwaka umwe muri Nyakanga nubwo yashoboraga gusinya imyaka ibiri iyo ahabwa miliyoni 40 Frw.

 

Hibazwaga uzaba Kapiteni hagati ye na Haruna Niyonzima wayigarutsemo nyuma y’imyaka 17.