Rutsiro: Batatu bamaze gutabwa muri yombi nyuma yo gukubita umuntu bikamuviramo urupfu

Abasore batatu bo mu karere ka Rutsiro bafunzwe bakekwaho gukubita no gukomeretsa Mbahungirehe Esther bikamuviramo urupfu.

 

Ibi byabereye mu murenge wa Mukura, akagari ka Karambo, uru rugomo rukaba rwarakozwe kuwa 1 Kanama 2024, mu masaha ashyira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Ndayambaje Emmanuel, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura avuga ko urupfu rwa Mbahungirehe bikekwa ko rwaturutse ku rugomo rwo gukubita no gukomeretsa.

Ati “Twahawe amakuru ko Mbahungirehe Esther yapfuye biturutse ku rugomo yakorewe kuwa 31 Nyakanga 2024 na Nyituriki barwaniye mu kabari amukubita inkoni agwa hasi bamutwara iwabo mu rugo ari naho yaje kugwa, ku mugoroba wa tariki 01 Kanama 2023.”

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bikuru bya Murunda urasuzumwa, mbere y’uko ushyingurwa.

Ni mu gihe abasore batatu bakekwaho kugira uruhare muri uru rupfu bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Rusebeya.

Ivomo: BWIZA