Nyabugogo: Imodoka yo mu bwoko bwa HOWO yagonze igare umugenzi ahasiga ubuzima

Imodoka yo mu bwoko bwa Howo yavaga Gitikinyoni yerekeza Nyabugogo ubwo yari igeze muri ‘Feux rouge’ zo ku kiraro cyerekea mu Gatsata, kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Kanama 2024 yagonze igare ryavaga mu Gatsata rijya Nyabugogo umugenzi ahita ahasiga ubuzima.

 

Umuvugizi wa Polisi Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SP Kayigi Emmanuel, yatangarije Kigali Today ko iyi mpanuka yaturutse ku kutaringaniza umuvuduko byakozwe n’umushoferi utwaye Howo.

 

Ati “Iryo gare ryariho abantu babiri umugenzi w’umudamu yahise yitaba Imana naho umunyonzi akomereka byoroheje byose byatewe nuko iyo modoka yari ifite umuvuduko mwinshi kandi aho hantu hari abantu benshi mu muhanda”.

 

SP Kayigi avuga ko ubundi impanuka ziba mu muhanda zikunze guterwa n’uburangare bw’abashoferi ndetse no kutubahiriza amategeko y’umuhanda, akaba asaba abantu kwitwararika igihe cyose bari mu muhanda kuko uba ugendwamo n’abantu batandukanye.

 

Ati “Abatwara ibinyabiziga basabwa kugenda neza mu muhanda bibuka ko bawusangira n’abandi”.

 

SP Kayigi agira inama abashoferi batwara imodoka nini ko badakwiye kubangamira abandi bitwaje ko bo ntacyo baba igihe bakoze impanuka.

 

Ati “Ikindi kigaragara kuri izi modoka nini zitwara ibintu ni ukutoroherana mu migendere bashaka gutunda inshuro nyinshi ibyo ziba ziri gupakira ikindi bagomba kwibuka n’uko ubuzima aribwo bwa mbere mu kubahiriza umutekano wo mu muhanda”.

 

Yakomeje agira ati “Kubahiriza amategeko ni ngombwa ariko abantu bakwiye kwirinda n’uburangare kuko usanga hari bakora impanuka bitewe no kurangarira mu bindi bintu”.

 

SP Kayigi asaba abantu kubahiriza gahunda ya Tunyweless, kuko ifasha buri wese kugenzura no gukora ibyo ashinzwe neza bitamugizeho ingaruka, ariko cyane cyane abatwara ibinyabiziga akabasaba ko bakwiye kureka gutwara imodoka igihe bazi ko banyoye ibisindisha, bagashaka abandi babatwara aho kujya guteza impanuka mu muhanda.

 

SP Kayigi aributsa kandi abashoferi bose ko bakwiye kwirinda kuvugira kuri telefone igihe batwaye, kuko biri mu bibarangaza bigatuma habaho impanuka.