Kigali: RIB yatangiye iperereza ku bayobozi baherutse gukubitana ubugome umugabo bakamufungana n’ihene

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, ruratangaza ko rwatangiye gukora iperereza kuri komite nyobozi igize umudugudu w’Uwaruraza akagari ka Ngara mu murenge wa Bumbogo, bavuzwe mu kibazo cy’umuturage wagaragaye afungiye mu biro by’umudugudu yanakubiswe.

 

Ku italiki ya 30 Nyakanga 2024, ubwo mu mudugudu w’Uwaruraza akagari ka Ngara mu murenge wa Bumbogo mu karere ka Gasabo, hari umuturage witwa Muhire Yoweli wari wafungiye mu biro by’umudugudu n’iruhande rwe haziritse ihene bivugwa ko yari yayibye.

 

Uyu Muhire Yoweli yagaragazaga ko yafungiwe aho ndetse ihane ikahazanwa nyuma nk’ikimenyetso cy’uko yafashwe ayibye. Ndetse yanavuze ko yakubiswe cyane ku buryo yumvaga umubiri wose wangiritse.

 

“Komite y’umudugudu igizwe n’abantu batanu, barankubise none agatuza bakamennye. Bamaze kundambikaho ibiti bashaka, baragenda bazana ihene sinzi aho bayizituye ngo ninyifate akaboko nuko baramfotora.”

Ivomo: TV1