Karongi: Umusore yashwanye na bagenzi be bapfa umukobwa wicuruza bukeye basanga amanitse mu mugozi

Sinzumunsi Phenias wo mu Karere ka Karongi yasanzwe mu mugozi yapfuye, nyuma yo gukimbirana n’abasore bakora ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro, bapfa umukobwa.

 

Byabereye mu isantere ya Kibilizi, mu Mudugudu wa Kimigenge, Akagari ka Kibirizi Umurenge wa Rubengera ku wa 04 Kanama 2024.

 

Saa tanu z’ijoro uyu musore yakimbiranye n’abakora ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro bapfa umukobwa wicuruza bari biriwe basengerera bakanamugurira ikabutura y’ibihumbi 8Frw, akaza kubacika bakamusangana na Sinzumunsi.

 

Abo bacukuzi basanzwe bazwiho kugira urugomo barwanye na Sinzumunsi abanyerondo barabakiza, Sinzumunsi arataha ajya kuryama.

 

Saa kumi n’ebyiri za mu gitondo umugabo usanzwe akoresha Sinzumunsi mu kazi ko kwenga no gucuruza imisururu, yageze mu nzu uyu musore yararagamo mu isantere asanga yapfuye, ahita ahamagara ubuyobozi.

 

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Mukase Valentine, mu kiganiro na IGIHE dukesha iyi nkuru yavuze ko icyagaragaye ari uko uyu musore yiyahuye. Ati: “Icyagaragaye ni uko uriya musore yiyahuye, ariko yiyahuye hari abantu bahoranye n’ubu hari abari gukurikiranwa”.

 

Mu batawe muri yombi harimo umukobwa watumye akimbirana na bagenzi be kuri iki Cyumweru, abakora ubucukuzi bashwanye na nyakwigendera bari gushakishwa.

 

Meya Mukase yihaganishije umuryango wa nyakwigendera, asaba urubyiruko kurangwa n’imyitwarire myiza.

 

Umurambo wa Nyakwigendera Sinzumunsi Phenias wajyanywe ku bitaro bya Kibuye gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.