Ikipe ya Rayon Sports yatumiwe muri ‘Mukura Day 2024’

Mukura VS yatumiye Rayon Sports ku munsi wayo yise ’Mukura Day 2024’ uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki 10 Kanama 2024 kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

 

Ni ku nshuro ya mbere iyi kipe yo mu majyepfo iteguye uyu munsi, aho uteganyijwemo ibikorwa bitandukanye birimo kwerekana abakinnyi bashya izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2024/25.

 

Kuri uyu munsi kandi hazanaba umukino wa gicuti Mukura izakiramo Rayon Sports saa 15:00 kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

 

Mu mwaka ushize, Mukura yizihije isabukuru y’imyaka 60 imaze ishinzwe. Muri uyu mwaka iyi kipe iteye amatsiko kubera uko yitwaye ku isoko ry’igura n’igurusha ry’abakinnyi.

 

Bitandukanye n’imyaka itanu ishize, iyi kipe yambara umuhondo n’umukara yaguze abakinnyi bakomeye barimo Abanya-Ghana babiri nka rutahizamu Agyenim Boateng Mensah na myugariro Abdul Jalilu bombi yakuye muri Dreams FC yakinnye ½ cya CAF Confederations Cup 2023.

 

Aba biyongeraho umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Burundi, Niyonizeye Fred yakuye muri Vital’O FC, Ishimwe Jean Rene n’umunyezamu Tuyizere Jean Luc yakuye muri Marines FC.

 

Hari kandi Uwumukiza Obed wavuye muri Muhazi United, Jordan Nzau Ndimbumba wavuye muri Etincelles FC ndetse na Vincent Adams wayisubiyemo avuye muri Bugesera FC.

 

Rayon Sports iheruka gutsindwa na Azam FC yo muri Tanzania igitego 1-0 mu mukino w’Umunsi w’Igikundiro.

 

Ni mu gihe mu mikino ibiri ya gicuti Mukura imaze gukina yanganyije na Muhazi United ibitego 2-2, anatsinda Vision FC ibitego 3-0.