Kigali: Umuzamu yasize ubuzima mu nkongi yibasiye aho yarariraga

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 05 Kanama 2024, Nibwo mu Kagari ka Kabuguru I, mu Murenge wa Rwezamenyo, Akarere ka Nyarugenge, Umugabo yapfiriye mu nkongi y’umuriro yibasiye inzu yarindaga yakorerwagamo ibikorwa by’ububaji.

 

Bamwe mu baturiye ahabereye iyi nkongi, batangarije BTN dukesha aya makuru bayamenye saa 04h23 am, ari uko haje abantu bakomangaga ku nzugi z’inzu batuyemo bavuza induru ko bagiye gushya noneho nabo babyutse babona ko hari inzu iri kugurumana.

 

Umwe yagize ati” Twari turyamye noneho twumva abantu badukomangira bahuruza bavuga ko tugiye gushya natwe rero tubyutse dusanga koko hari inzu iri kwibasirwa n’inkongi”.

 

Undi ati” Twababajwe cyane no kubona umuzamu waharindaga ahiriye mu nzu. ntago twari tuzi izina rye uretse kumenya ko ari umuzamu w’iyi nzu babarizamo”.

 

Umugabo witwa Jamali, nyiri nzu yafashwe n’inkongi, yavuze ko mbere na mbere ashimira Polisi n’izindi nzego z’ubuyobozi zahise zitabara.

 

Agira ati” Iyi nzu yafashwe inkongi ni iyanjye sinjye wahakoreraga ikindi ni uko ntuye ahandi. Ndashimira cyane Polisi n’izindi nzego z’ubuyobozi zahise zitabara”.  Akomeza avuga ko hataramenekana icyateje inkongi ndetse anababazwa  nuko inzu ye yahiye ntabwishingizi ayifitiye”.

 

Inzego z’umutekano zirimo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB na Polisi zatangiye iperereza mu gihe umurambo wari ugiye kujyanwa mu Bitaro kugirango ukorerwe isuzumwa.