Gatsibo: Umuyobozi wa ADEPR yatawe muri yombi

Mu gihe hamaze iminsi havugwa inkubiri yo gufunga insengero zitujuje ibisabwa nk’uko bitangazwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere(RGB),bamwe banyuranya n’amabwiriza yashyizweho batangiye gutabwa muri yombi.

 

Nsengiyumva Francois, Umuyobozi w’itorero ADEPR Ngarama mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Kabarore, Akagari ka Nyabikiri mu mudugudu wa Ngarama yatawe muri yombi ku wa 4 Kanama 2024 azira kunyuranya n’amabwiriza ya Leta.

 

Nsengiyumva yafashwe arimo gusenga hamwe n’abakirisitu kandi urusengero rwarafunzwe kubera ko rutujuje ibisabwa.

 

Aya makuru akaba yemejwe na Rugaravu Jean Claude,Gitifu w’Umurenge wa Kabarore aho yavuze ko uyu Nsengiyumva Francois yatawe muri yombi ku cyaha cyo kunyuranya n’amabwiriza ya Leta,avugako kuri ubu uyu afungiye kuri Sitasiyo ya Kabarore aho yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.

 

Rugaravu yakomeje agira inama abaturage yo gukomeza kubahiriza gahunda za Leta, abibutsa ko unyuranya nazo aba akoze icyaha gihanwa n’amategeko.

 

Isoko: Bwiza