Hatangajwe impinduka zizagenderwaho mu misoro ya 2024/2025

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje impinduka mu misoro mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/25, igabanya amahoro ku bicuruzwa bitumizwa mu mahanga birimo umuceri, isukari n’ibindi bicuruzwa byinjira mu gihugu, ariko izamura amahoro ku myenda n’inkweto bya caguwa.

 

Mu ngengo y’imari ya miliyari 5,690.1 Frw yagenewe umwaka wa 2024/2025, amafaranga aturuka imbere mu gihugu hamwe n’inguzanyo byihariye 87% by’ingengo y’imari yose. Ni mu gihe Ikigo cy’Imisoro n’amahoro cyahawe intego yo gukusanya miliyari 3,061.2 Frw, bihwanye na 54%.

 

Kugira ngo bigerweho, Guverinoma yateganyije impinduka zikomeye mu misoro “hagamijwe gufasha abaturage kubona ibikenerwa by’ibanze, guteza imbere gahunda ya Made in Rwanda no guteza imbere ubukungu budashingiye ku guhererekanya amafaranga mu ntoki, kwihutisha no gushyigikira gahunda yo kuzahura ubukungu nyuma y’ibibazo byabayeho mu bukungu mpuzamahanga, no guteza imbere gahunda z’ubukungu zirengera ibidukikije”.

 

Ni ingingo zigaragara mu gitabo gisobanurira abaturage imiterere y’ingengo y’imari ya 2024/2025, cya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, MINECOFIN.