Nakunze umugabo wubatse kugeza aho ntekereza kwica umugore we! Ubuhamya butangaje bw’urukundo rwa Florence

Umugore witwa Uwambajimana Florence avuga ko yabayeho adakunda kubera ko iwabo yakuze babona ari mwiza noneho bagakomeza kumubwira ko bafite impungenge ko azatwara inda akiri muto dore ko ngo abo muri uwo muryango benshi batwaraga inda zitateguwe ari bato.

 

Uyu mugore uvuga ko kuri ubu yubatse afite umugabo ndetse n’abana babiri, avuga ko hari igihe yagezemo maze urukundo ruramufata aho yakunze umugabo ufite umugore, uwo mugabo na we aramukundira barakundana kugeza ubwo Florence yafuhiraga uwo mugabo ndetse ngo agatekereza ko aramutse abonye uburozi yabuha umugore w’uwo mugabo agapfa maze Florence akibanira n’uwo yakunze.

 

Mu kiganiro uyu mubyeyi yagiranye n’umunyamakuru, Gerard Mbabazi kuri shene ya YouTube y’uyu munyamakuru, Florence avuga ko yabanje gukundana n’uyu mugabo atazi ko afite undi mugore, ariko nyuma amaze kumenya ko amufite ntibyamukundira kumwikuramo ari nabyo byatumye atekereza kuroga umugore we.