Mu magambo akakaye, Jacky yihanangirije Bosco Empire ndetse na Pastor Claude bashinyaguriye Dorimbogo abita amagweja

Usanase Shalon uzwi nka Jacky ku mbuga nkoranyambaga aho azwiho kutagira isoni yaba mu magambo avuga ndetse no mu myambarire ye yagaragaje ko yatewe agahinda na Nyiransengiyumva Valentine wari uzwi nka Dorimbogo uherutse kwitaba Imana maze hakaboneka abamushinyaguriye ari benshi aho bavugaga ko atigeze arwara ko ahubwo ubwo yari mu bitaro byari ibyo yikoreshaga.

 

Mu magambo akakaye Jacky yakoresheje ubwo yari mu kiganiro kuri shene ya YouTube yitwa Slim Jesus TV, uyu mukobwa yihanangirije Pastor Claude ndetse bigera n’aho amwita Claudine ngo kuko amagambo yavuze kuri Dorimbogo ubwo yari arwaye atari amagambo avugwa n’umuntu w’umugabo.

 

Ku witwa Bosco ufite shene ya YouTube yitwa Bosco Empire we, Jacky yamugezeho amarangamutima arazamuka kugeza ubwo amwita akagabo ndetse akanavuga ko baramutse bahuye batakiranuka ngo kuko yavuze ko Dorimbogo yapfuye nk’imbwa ngo kuko yari icyamamare muri Kigali nyamara yamara gupfa iwabo bakabura n’isanduku yo kumushyinguramo.

 

Jacky mu burakari bwinshi yagize ati: “Namenye ijambo igweja icyo risobanura. Nawe uri muri abo bantu bitwa amagweja”. Aha yavugaga uwitwa Bosco.