Rulindo: Umukozi w’Imana yagerageje kunyura mu idirishya bimubera iby’ubusa ubwo yafatirwaga mu rugo rw’abandi akenyeye isume

Amakuru ava mu kagari ka Bubangu, mu murenge wa Murambiho mu karere ka Rulindo mu ntara y’amajyaruguru aravuga ko umugabo witwa Niyibigira Pie Davide wamamaye nk’umukozi w’Imana aho asanzwe ari Umwarimu mu itorero yafashwe asambanya umugore w’abandi.

 

Ibi byabaye kuri  uyu wa 6 Kanama 2024, aho umukozi w’Imana yafatiwe mu cyuho asambana n’umugoe wasezeranye byemewe n’amategeko n’umugabo witwa Uwumuremyi Emmanuel, nyuma y’uko uyu mugore ataye urugo rwe akaza kuba muri aka gace kugira ngo abone uko ajya yibanira n’umukozi w’Imana nk’uko abaturage babibonye babitangarije Flash TV.

 

Uwumuremyi Emmanuel wasezeranye byemewe n’amategeko n’uyu mugore wafashwe asambana avuga ko yabafashe basambana nyuma yo kumara iminsi abaneka. Ati: “Uwo mugabo yaranzengereje mu rugo, narimfite butike barayihombya bayizana ino aha, ibyo byose ni gihamya. Mfite gihamya nyinshi cyane ko uwo mugabo yanzengereje”.

 

Undi muturage wari uhari ubwo abasambanaga bafatwaga avuga ko hashyizweho abakarani bo kubafata. Akomeza avuga ko uwo mwarimu uzwi nk’umukozi w’Imana yafashwe akenyeye isume nyuma y’uko yashatse guca mu idirishya bikanga, ndetse ngo akagerageza no kujya kwihisha mu bwiherero naho bakamusangamo.

 

Abaturage bakomeza bavuga ko uyu mukozi w’Imana yari yaraye muri uru rugo ngo kuko yari yavuye iwe mu rugo abwiye umugore we ko agiye i Butare gukora ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga, bikarangira aje kwirarira ku nshoreke ye.

 

Gusa nubwo bimeze bityo ku ruhande rwa Niyibigira Pie Davide na Kamugisha Clementine bivugwa ko bafashwe basambana bo barabihakana bakavuga ko babasanze barimo baganira, abantu bagahurura bavuga ko babafashe. Gusa aha umuntu yakwibaza niba umugabo yari yaje kuganira akenyeye isume.

KAMUGISHA Clementine bivugwa ko yafashwe asambana n’umukozi w’Imana