Burera: Hari udutsiko tw’insoresore zidashaka gukora zambura abaturage zikanabagirira nabi

Mu karere ka Burera, mu murenge wa Kinoni haravugwa insoresore zidashaka gukora, zirirwa zicaye bwakwira zikiremamo amatsinda zikajya gutegera abaturage mu mayira kugira ngo zibambuye ibyo bafite birimo amafaranga na telefone.

 

Bahereye ku ngero z’abaherutse kugirirwa nabi n’izo nsoresore, abaturage bo muri aka gace bavuga ko babangamiwe bikomeye n’utwo dutsiko tw’abasore bitwikira ijoro bagategera abantu mu mayira ndetse abandi bakabategera mu ngo zabo.

 

Mu ngero bamwe mu baturage baganiriye n’umunyamakuru wa BTN TV batanga, bavugamo umuntu w’umushoferi uherutse kugirirwa nabi n’izi nsoresore kuri ubu akaba arembyeye bikomeye mu bitaro bikuru bya CHUK.

 

Aba baturage basaba inzego z’ubuyobozi ko zafata ingamba zikaze mu guhangana n’udutsiko tw’izi nsoresore zibatega zikabambura utwabo.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinoni, Nyirasafari Marie avuga ko bagiye gufatanya n’irondo ry’umwuga kugira ngo iki kibazo kivugutirwe umuti.

Umwe mu baturage bo mu karere ka Burera mu murenge wa Kinoni bavuga ko bazengerejwe n’udutsiko tw’insoresore zibambura utwabo