Rutsiro: Barasaba ubuyobozi ko bwabafasha guteza imbere umwuga w’ububumbyi kuko ushobora kubatunga aho gusabiriza

Bamwe mu baturage bo mu miryango amateka agaragaza ko basigajwe inyuma batujwe mu murenge wa Kigeyo ho mu karere ka Rutsiro bavuga ko bahisemo gukora umwuga w’ububumbyi aho kujya birirwa basabiriza, bagasaba inzego z’ubuyobozi ko zabafasha bagateza imbere uyu mwuga ngo kuko ushobora kubatunga n’imiryango yabo.

 

Umwe muri aba baturage yabwiye umunyamakuru wa BTN TV ati: “Twabonye yuko tutagomba kujya gusabiriza ahubwo duhitamo kubumba inkono:.

 

Undi ati: “Uyu mwuga nywukoresheje ushobora kumbeshaho sinkubitirwe mu by’abandi. Kuko iyo ari inkono mirongwitatu cyangwa makumyabiri, nshobora kuba meze neza”.

 

Aba baturage bakomeza basaba inzego z’ubuyobozi ko zabafasha bagateza imbere uyu mwuga wabo. Umwe ati: “Isoko ntaryo tugira, tujyana kamwe hariya mu baturage, umuntu akakuzanira ibijumba, akaguha ibigori,… Mbese nibyo bidutunze”.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigeyo, Mudahemuka Christophe avuga ko aba baturage yabagira inama niba bashaka kwiteza imbere ko bakora umushinga bagaterwa inkunga. Ati: “Umuntu yabagira inama niba bashaka gukora ubwo bubumbyi, biramutse bitabangamiye amategeko, bagakora umushinga baterwa inkunga kuko ayo mafaranga tujya tuyabaha iyo bakoze imishinga”.

 

Gitifu Mudahemuka akomeza avuga ko kugeza ubu bakira imishinga itandukanye ndetse bakayitera inkunga ariko ko nta muntu wari wazana umushinga wo kubumba inkono. Bityo aba baturage nabo mu gihe bazana uyu mushinga, wasuzumwa maze bagaterwa inkunga kimwe n’indi mishinga yose.