Kigali: Umwana ukiri muto yasize ubuzima mu mpanuka yatewe n’ubusinzi bw’umushoferi

Umwana w’umwaka n’igice yitabye Imana aguye mu Bitaro bya CHUK, nyuma y’impanuka ikomeye yabaye mu gitondo cyo ku wa 8 Kanama 2024, ibera mu Mudugudu w’Ubumanzi mu Kagari ka Rurenge mu Murenge wa Muhima ho mu Karere ka Nyarugenge, aho bivugwa ko yatewe n’ubusinzi bw’umushoferi.

 

Umwe mu babonye iyi mpanuka yabaye mu masaha ya mu gitondo yagize ati “Umushoferi yaje afite umuvuduko mwinshi hanyuma agonga indi modoka ayirenza umuhanda yikaraga aribwo yakubise ikibuno cyayo umugenzi wagendaga n’amaguru maze nawe yikubita munsi y’urugo.”

 

Undi nawe yavuze ko yagize ubwoba bwinshi nyuma yo kubona uwari uhetse umwana agonzwe akagwa igihumure. Ati “Numvishe uruhu runyorosotseho bitewe nuko imodok ayamugonze ndeba ikamuta epfo gusa kubwo amahirwe tugatabarira hafi tukamujishura umwana nubwo yari yakubye ijosi.”

 

Abaturage batanze amakuru bavuze ko uyu mushoferi wari wasinze yashatse kubangira amaguru ingata ariko inzego zishinzwe umutekano zigahita zimufata. Umukobwa wari uvuye guhaha ndetse wari uhetse uyu mwana wakomeretse bigasaba ko ashyirwaho umuti wa serumu n’ubundi bufasha yajyanywe ku bitaro bya Nyarugenge mu gihe umwana yarahetse wari wakubye ijosi akanavirirana amaraso yajyanywe ku bitaro bya CHUK kugira ngo bitabweho.

 

Umuvugizi wa Polisi Ishami Rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, SP Kayigi Emmanuel, yemeje aya makuru, anaboneraho kwibutsa abakoresha umuhanda kwigengeserera no kubahiriza amategeko n’amabwiriza. Ati “Nibyo koko impanuka yabaye, yatewe n’umushoferi watwaye yasinze akagonga imodoka nayo ikagonga umukobwa wari uhetse umwana, nyuma bagahita bajyanywa ku Bitaro kwitabwaho. Umukobwa yahise ajyanywa ku bitaro bya Nyarugenge mu gihe umwana yajyanywe ku bitaro bya CHUK.”

 

Icyakora ubwo iyi nkuru yatunganywaga byaje kumenyekana ko uriya mwana bari bahetse yaje kwitaba Imana aguye mu Bitaro bya CHUK, ni nyuma y’uko yari yaguye hasi agakuba ijosi akajyanwa kwa muganga ari kuvirirana cyane.