Kigali: Abagizi ba nabi bataramenyekana biraye mu nsina z’umukecuru bazitemana ubugome

Mu Murenge wa Gatenga, Akarere ka Kicukiro,Abagizi ba nabi bataramenyekana, batemye urutoki rwa Bazizane Pascasie  uri mu kigero cy’imyaka 70, barambika hasi.

 

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 7 Kanama 2024, bibera mu Mudugudu wa Gatenga,AKagari ka Gatenga mu Murenge wa Gatenga, mu Mujyi wa Kigali.

 

Uyu mukecuru yabwiye BTN TV ko amakuru yuko urutoki rwe rwatemwe n’umugizi wa nabi, yayamenyeshejwe n’umuhungu we wari wagiye kuvoma.

 

Ati “ Mu gitondo umwana yagiye kuvoma mu cya kare,arambwira ngo uzi ibyabaye, aranabifotora,ahita abinyereka. Nge sinifuza ko amenyekanye yandiha ariko bamufunge.”

 

Bamwe mu baturage bavuga ko bifuza ko uyu mugizi wa nabi yamenyekana kuko ngo yari yabigambiriye.

 

Umwe mu baturage ati Nkigera aha, nagiye kubona insina zirarambaraye, hari umugabo nabonye ahagaze haruguru, ndamubwira nti se umuyaga wateye aha , naje nzegereye nsanga ni umupanga wagezemo. Ikigaragara cyo haba hari ikibyihishe inyuma. Nk’abaturage icyo tuba twifuza ni uko uyu muntu yagaragara,akemenyekana.”

 

Ubuyobozi ntacyo bwari bwatangaza kuri ubu bugizi bwa nabi .

 

Gusa uyu mukecuru avuga ko atari ubwa mbere agirirwa nabi ngo kuko mu minsi ya vuba, yibwe ibitoki bibiri , abagizi ba nabi bakabijugunya muri Ruhurura bityo akaba yishinganisha mu buyobozi .

Bazizane Pascasie umukecuru watemewe insina n’abataramenyekana