Umuhanzikazi Rema Namakula wabyaranye na Eddy Kenzo agiye gutaramira ab’i Musanze

Rema Namakula agiye gutaramira i Musanze ku wa 16 Kanama 2024 mu gitaramo azahuriramo n’abagabo bafite izina rigari mu myidagaduro nyarwanda barimo The Ben bafitanye indirimbo.

 

Mu mezi make ashize inkuru yatashye i Rwanda ko Rema Namakula agiye gususurutsa abanyabirori i Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru. Ni igitaramo gitegerejwe cyane n’abakunzi ba muzika.

 

Rema Namakula yabonye izuba ku wa 24 Mata 1991, avukira mu bitaro bya Lubaga kuri Hamida Nabbosa na Mukiibi Ssemakula (abebyeyi be bose bitabye Imana).

 

Yize amashuri abanza muri Kitante, akomereza ayisumbuye muri Saint Balikudembe, Kaminuza ayisoreza mu yitwa  Kyambogo.