Habaye impanuka ikomeye umuryango w’abantu batanu uhasiga ubuzima

Abagize umuryango w’abantu batanu bapfiriye mu mpanuka y’imodoka yabereye mu gace ka Mbaruk hafi y’umuhanda wa Nakuru-Nairobi.Aba uko ari batanu bari barimo umugore n’abana be bose babahungu.

 

Iyi mpanuka yabaye saa moya za mugitondo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Kanama 2024, ubwo imodoka ya Mercedes yari itwawe n’umushoferi uzwi nka Christopher Ambani , ariko ku bw’amahirwe we ararokoka.

 

Ababonye iyo mpanuka, bavuga ko iyo modoka yagonganye n’ikamyo ubwo yambukiranyaga umuhanda ikananirwa kubabererekera. Abo bana n’uwo mugore bapfiriye aho mu gihe Ambani yahise ajyanwa mu bitaro bya St Joseph ngo yitabweho.

 

Umushoferi w’ikamyo we utagize icyo aba witwa Morris Wahome, we yavuze ko ngo imodoka Ambani yari atwaye, yari ku muvuduko mwinshi ku buryo byagoranye ko aberereka kuko yari no mucyerekezo cye.

 

Muri Mata uyu mwaka, impanuka zo mu muhanda hirya no hino muri Kenya zahitanye nibura abagera ku 1189 . Akaba ari umubare munini unateye inkeke muri iki gihugu nk’uko ubuyobozi bwaho bubivuga.

 

Kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2024, Abanyakenya 7198 nibo bakoze impanuka zo mu muhanda, hakaba hariyongereyeho abagera ku 1908 ugereranije n’umwaka ushize. Mu bagizweho ingaruka n’izi mpanuka ni 3316 bakomeretse bikomeye, mu gihe 2.693 bakomeretse byoroheje.