Ngibi ibintu 7 umukobwa agomba kwitondera igihe ahisemo gucudika n’umugabo wubatse

Bijya bibaho ko umukobwa yisanga ari mu rukundo n’umugabo wubatse. Hari abo bibaho bagakundana abizi neza ko uwo mugabo afite umugore basezeranye byemewe n’amategeko.

 

Mbere y’uko utangira gukundana n’umugabo wubatse cyangwa se ukomeza gukundana na we (niba mwaratangiye gukundana),hari ibintu ugomba kumenya no kwitondera:

1. Ikintu cya mbere umugabo wubatse aba agushakaho ni imibonano mpuzabitsina. Igihe cyose mwamarana mwishima, ntibimubuza gusubira iwe agasanga umugore we.

 

2. Umugabo wubatse ntabwo azigera asiga umugore we ngo abe ari wowe asanga nubwo ariko wenda ajya akubwira ariko biragoye ko yasiga umugore we w’isezerano.

 

3. Ushobora kuba atari wowe wenyine aryamana na we. Ashobora no kuba afite abandi aryamana nabo aca umugore we inyuma. Naguhaga azakujugunya, ajye gushaka abandi.

 

4. Ntakintu na kimwe umugabo wubatse muba mupfana uretse umubiri wawe. Nubwo wenda yakubeshya ko azatandukana n’umugore we mukabana ariko sibyo. Mupfana umubiri wawe gusa. Rimwe na rimwe muraryamana ariko ukabyuka wisanga uri wenyine kuko aba yisuburiye mu rugo rwe.

 

5. Ushobora kwibwira ko uzamutega umutego mukabyarana ngo mukunde mubane. Yego nibyo ariko umenye ko abana be bemewe n’amategeko bari mu rugo , babana na nyina ari na we mugore w’isezerano.

 

7. Imitungo ye ni iye hamwe n’umugore we. Wowe nta na kimwe uzabona keretse ibintu aguha ariko bishira . Ntabwo uzigera na rimwe uza mu mishinga ye y’ahazaza.

 

Menya ko hari abasore bari hanze aha bagukunda kandi bagukeneye kukugira umugore aho gukomeza kuba inshoreke, unasenya urugo rwa mugenzi wawe.

 

Nyuma yo kumenya ibi, umenya ko kwiruka inyuma y’umugabo wubatse ari guta igihe n’umwanya wawe. Aho gukomeza kumwiruka inyuma, shyira imbaraga mu gushakisha umusore wazakuviramo umugabo uhamye, umugabo uzakwambika impeta, mugakora ubukwe, mukabana, mukabyara, mukarera, abana banyu bakazakura bareba se na nyina .

 

Mu gihe ukundana n’umugabo wubatse ukaba ukeka ko hari aho umubano wanyu uzagera, tekereza kabiri. Abagabo bafite abagore baba bafite ubwenge n’ubucakura buhambaye. Bagusezeranye isi n’ijuru kugira ngo wemere ko koko mufitanye ejo hazaza. Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagabo 3 ku 100 aribo batandukana n’abagore babo kugira ngo babane n’amahabara. Ayo niyo mahirwe ufite yo kuba mwabasha kubana assize umugore w’isezerano.

 

Ashobora kuba agukunda nkuko abikubwira ariko ntibyagera ku rukundo akunda abana be n’umugore we. Biramutse binabaye mukabana nkuko aca umugore we inyuma , amahirwe menshi ni uko na we azaguca inyuma.