Nyuma y’imyaka barebana ay’ingwe, The Ben na Coach Gael bashyize bariyunga

Mugisha Benjamin [The Ben] yasangije abamukurikira amaafoto ari kumwe na Coach Gael aho yagaragaje ko biyunze nyuma y’imyaka barebana ay’ingwe.

 

Niba warakuriraniye hafi uziko mu mpera za 2021 ari bwo The Ben na Coach Gael batangiye kugaragara bari kumwe.

 

Icyo gihe mu kiganiro bagiranaga, bagaragazaga ko bishimiye guhura no kuba bose bafite intego imwe y’ubushabitsi. Coach Gael yumvikanye avuga ko The Ben yagutse mu birebana n’ubucuruzi.

 

Ariko bidatinze baje kugirana ibibazo byaturutse ku ndirimbo The Ben yakoranye na Diamond Platnumz.

 

Byavugwaga ko uyu muhanzi atabashije guhuza neza ku mikoranire n’amafaranga Cocah Gael yamuhaye  bikarangira atayamwishyuye.

 

Kuri ubu ariko aba bombi bakaba bongeye kugaragara bari kumwe ubona bafite akanyamuneza. The Ben ati”Kongera kwiyunga kw’abavandimwe, mureke twubake dufate Isi.”

 

Ibi bije nyuma y’igihe hari amakuru y’uko aba bombi bari mu biganiro byo gusubukura imikoranire ibintu kandi byagizwemo uruhare n’abantu batandukanye.

 

Ni amafoto  The Ben  yasangije abamukurikira  kuri Instagram ndetse aha Collabo Coach Gael, ibintu byumvikanisha ko  impande zombi zibiziranyeho.