Super Manager yaciye iteka ko nta gikombe Rayon Sports izegukana

Gakumba Patrick wamamaye nka Super Manager yavuze ko akurikije Rayon Sports yabonye mu minsi ishize, nta gikombe na kimwe izegukana muri uyu mwaka w’imikino.

 

Uyu mugabo usanzwe ari umuhanzi akaba n’umwe mu bashinzwe gushakira abakinnyi amakipe wanemeje ko ari we wazanye Umunya-Mauritania Mamadou Sy muri APR FC, yabivuze nyuma y’umukino ufungura shampiyona ya 2024-25 wabaye ejo hashize Vision FC yihebeye yatsinzwe na Gorilla FC 1-0.

 

Super Manager yavuze ko Rayon Sports yabonye itsindwa na Azam FC nta gikombe na kimwe yakwegukana muri uyu mwaka w’imikino.

 

Ati “Nabonye umupira wa Rayon, mbabwije ukuri, ntimuzi ko Rayon Sports dukorana, ntimuzi ko ari ikipe nkunda? Ngiye kubabwiza ukuri, igikombe cy’Amahoro, igikombe cya shampiyona nibagira icyo babona sinzongera kugaruka mu itangazamakuru mvuga kuri Rayon Sports.”

 

Super Manager avuze ibi mu gihe muri 2019 ubwo yasaga n’ufite imikoranire ya hafi n’iyi kipe yari iyobowe na Munyakazi Sadate, yayemereye ikimasa ariko kikaba cyaraburiwe irengero, n’iyo abibajijweho ntashaka kugira icyo abivugaho.

Inkuru ya ISIMBI.RW