Gatsibo: Haguye imvura ivanze n’umuyaga isakambura amazu y’abaturage

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwatangaje ko imvura irimo umuyaga mwinshi yaguye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, yasenyeye abaturage 29 inzu inasenya ibikoni 13 n’ibindi bitandukanye.

 

Iyi mvura yasenyeye abaturage bo ku Kagari ka Nyagitabire gaherereye mu Murenge wa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo. Yaguye mu ijoro ryakeye tariki ya 15 Kanama.

 

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard yagize ati “Inzu zangiritse ni 29 n’ibikoni 13 abaturage bari batuye muri izo nzu bacumbikiwe na bagenzi babo kugeza ubu. Twohereje itsinda ririmo abakozi b’Akarere ndetse n’abakozi ba Croix Rouge kugira ngo baturebere ibyagiritse hanyuma dutangire tubafashe.”

 

Meya Gasana yasabye abaturage kuzirika ibisenge by’inzu zabo neza kuko ngo igihe kigiye kugerwaho ari igihe cy’imvura nyinshi.

 

Yasabye kandi abasanzwe bafite inzu kugenzura neza niba ibisenge bikomeye cyane kugira ngo nazo zitazatwarwa n’umuyaga.

Inkuru ya IGIHE