Alyn Sano yakomoje ku buhemu yakorewe n’umusore agenda agarukaho mu ndirimbo ‘Fake Gee’

Alyn Sano yahishuye ko indirimbo ‘Fake Gee’ yakoze mu 2022 yari ishingiye ku nkuru y’umusore bakundanaga bakaza gutandukana, ari naho yakomoye inganzo yo gukora iyi ndirimbo iri mu zo yakoze zakunzwe.

 

Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE dukesha iyi nkuru, Alyn Sano yavuze ko iyi ndirimbo yayikoze kubera umusore bakundanaga wari uherutse kumuhemukira. Yagize ati “Niba yarababaye yihangane, njye yarambabaje nanjye ndivura ubwo nyine ntakundi.”

 

Ku rundi ruhande uyu muhanzikazi yavuze ko uyu musore bakundanaga batakivugana, nubwo yamubabariye. Ati “Umujinya warashize, naramubabariye […] ahantu nahoreye amarira ni igihe nakoraga album ‘Rumuri’ nsanga ari njye ugomba kwishakamo ibyishimo ntabitegereje mu bandi.”

 

Alyn Sano wirinze kuvuga imyirondoro y’uyu musore, yavuze ko mu by’ukuri igitero cya mbere n’inyikirizo by’iyi ndirimbo, bigaruka kuri iyo nkuru y’urukundo yanyuzemo rw’umusore wamubabaje.

 

Ibi Alyn Sano yabigarutseho nyuma yo gushyira hanze indirimbo yise ‘Head’ aherutse gusohora ikaba imwe mu zigezweho muri iyi minsi.

 

Kuva ku ndirimbo ‘Fake Gee’ agakomereza kuri album ‘Rumuri’ aherutse gusohora ndetse no kugeza ku ndirimbo nshya afite, Alyn Sano yahamije ko akunze kuririmba ibishingiye ku nkuru ze mpamo.