Ari kumwe n’umuhanzikazi Remah Namakula, The Ben yakiriwe nk’umwami i Musanze

Mbere yo gutaramira mu Mujyi wa Musanze, The Ben na Remah Namakula babanje gutemberezwa mu bice bitandukanye by’uwo Mujyi, aho abafana babo babakiriye ari benshi, babereka urukundo.

 

Mu rugendo ruzenguruka Umujyi wa Musanze, aba bahanzi basanganiwe n’abakunzi babo batari bake bifuzaga kwihera ijisho ibi byamamare byabagendereye ariko abenshi banafata amafoto y’urwibutso.

 

Nyuma y’isaha irenga, abana bari bamaze kuba benshi bifuza kubareba, ari nabwo aba bahanzi berekezaga kuri hoteli bari bucumbikemo aho bagiye kwitegurira mbere yo gutangira igitaramo giteganyijwe mu ijoro ryo ku wa 16 Kanama 2024, bahuriramo n’abarimo DJ Marnaud na DJ Brianne bavanga imiziki, mu gihe kiyoborwa na MC Lucky.

 

Kwinjira muri iki gitaramo cyo gutaha ‘Silver backs Coffee’ ni ibihumbi 15 Frw mu myanya isanzwe n’ibihumbi 20 Frw mu myanya y’icyubahiro mu gihe ameza ateye mu myanya y’icyubahiro ari ibihumbi 450 Frw.

 

The Ben na Remah Namakula baherukaga guhurira mu gitaramo muri Gashantare i Kampala.