Ngororero: Batewe impungenge n’amakimbirane ari hagati y’abaturanyi babiri aho umwe ashinja mugenzi we kumuroga ubusinzi

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Ngororero, mu murenge wa Hindiro, mu kagari ka Runyinya mu mudugudu wa Rugarambiro bavuga ko batewe impungenge n’amakimbirane ari hagati y’umugore witwa Nikondeshya Alphonsine usinda bikabije na Mukantwari Esperance ashinja kumuroga ubwo businzi.

 

Nikondeshya Alphonsine ubwe yiyemerera ko asinda mu buryo budasanzwe akavuga ko bituruka ku kuba yararozwe n’umuturanyi we. Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa TV1 yagize ati: “Niyo naba nanyweye icupa rimwe, mpita mpinduka. Sinzi uko mpinduka. Wabaza n’abaturage, sinzi uko numva mpindutse iyo maze gusomaho”.

 

Bamwe muri aba baturage bemeza ko Nikondeshya asinda ku gipimo gikabije bagashimangira ko koko yaba yararozwe aho bavuga ko iyo yasomye ku nzoga ajya mu muhanda agatangira imodoka. Umwe ati: “Uyu mukecuru iyo asomye ku nzoga, nubwo yasomaho kabiri uhita ubona ahindutse. Ibyo byo kumuroga ubusinzi nawe umubonye uko ameze ntabwo wakeka ko ari ubuzima”.

 

Ku ruhande rwa Mukantwari Esperance, we avuga ko ahangayikishijwe no kuba umuturanyi we amwita umurozi w’ubusinzi. Ati: “Abwira abantu ko muroga, ubwo rero nyirabayazana y’urwango ni aho ituruka. Gusinda ho arasinda pe! Ariko akavuga ko ari njye wamuroze ubusinzi, nkareba nkumirwa”.

 

Ku ruhande rw’abandi baturage bavuga ko bahangayikishijwe n’amakimbirane ari hagati y’aba baturanyi, dore ko mu bihe byashije baherutse kubyuka bagasanga urutoki rwa Mukantwari rwatemaguwe hagakekwa uwo bafitanye amakimbirane aho inzego zibishinzwe zahise zifata umuhungu wa Nikondeshya witwa Donati w’imyaka 20 agatabwa muri yombi.