Ikipe ya Rayon Sports yatangiye Shampiyona nabi igabana amanota na Marine FC

Rayon Sports yatangiye shampiyona nabi igabana amanota na Marines FC nyuma yo kunganya ubusa ku busa mu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.

 

Rayon Sports yari yakiriye Marines FC mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2024-25.

 

Marines FC nubwo yanyuzagamo igasatira, Rayon Sports ni yo wabonaga ishaka igitego cyane aho ku munota wa 8, Bugingo Hakim yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ariko habura ushyira mu izamu.

 

Ku munota wa 12, Charles Baale yagerageje ishoti rikomeye ariko umunyezamu arawufata.

 

Rayon Sports yongeye kuzamuka neza ku munota wa 20 maze Elanga-Kanga ahindura umupira mwiza imbere y’izamu ariko Muhire Kevin ashyize mu izamu umunyezamu awukuramo byoroshye.

 

Rayon Sports yakomeje gushyira igitutu kuri Marines FC ishaka igitego ariko amakipe yombi ajya kuruhuka ari ubusa ku busa.

 

Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Charles Baale aha umwanya Iraguha Hadji.

 

Ku munota wa 47 Omborenga yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ariko Iraguha Hadji ateye mu izamu bawohereza muri koruneri itagize icyo itanga.

 

Ku munota wa 62 Haruna Niyonzima yinjiye mu kibuga asimbura Aruna Moussa Madjaliwa.

 

Ku munota wa 63 Taiba wa Marines yagerageje ishoti rikomeye ariko umupira unyura hanze y’izamu.

 

Rayon Sports yakomeje gushyira igitutu kuri Marines ariko igorwa no kubyaza umusaruro amahirwe yabonye.

 

Marines FC na yo yanyuzagamo igasatira ariko umunyezamu Patient abyitwaramo neza.

 

Ku munota wa 88 Seif yahaye umupira mwiza Elanga-Kanga ariko ateye umupira ufata igiti cy’izamu. Umukino warangiye ari ubusa ku busa.

 

Umunsi wa mbere wa shampiyona uzakomeza ejo Muhazi United yakira Musanze FC.

 

Imikino yabaye ku wa Kane, Gasogi United yatsinze Mukura VS, Bugesera FC inganya na Amagaju FC ni mu gihe Gorilla FC yatsinze Vision FC 1-0.

Inkuru ya ISIMBI