Nyanza: Umusore ukiri muto yishe umukecuru w’imyaka 70 amukubise inkoni mu bitugu ubwo bari mu kabari

Umusore wo mu karere ka Nyanza arakekwaho kwica umukecuru ubwo bari mu kabari.

 

Byabereye mu mudugudu wa Rugarama B mu kagari ka Runga mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza.

 

Nyawigendera yitwa Nyirahabimana Concessa wari mu kigero cy’imyaka 70 aho bikekwa ko yakubiswe n’umusore inkoni yo mu bitugu ageze iwe araremba akaba yapfuye kuri uyu wa 18 Kanama 2024 aho yaramaze icyumweru arwaye.

 

Amakuru avuga ko inzego z’ubuyobozi muri kariya gace zabicecetse kugeza nyakwigendera apfuye.

 

Umwe mu bayobozi bo muri kariya gace yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko nyakwigendera yaratuye mu mudugudu wa Ndago mu kagari ka Runga mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza.

 

Amakuru akomeza avuga ko intandaro bwari ubusinzi hagati yabo aho uriya musore yabwiye nyakwigendera ko ari umurozi baheraho bararwana.