Mpanoyimana wavuzweho gutangamo Dorimbogo igitambo yahishuye ko abadayimoni bashaka kwivugana umunyamakuru Yago

Umugabo uzwi nka Mpanoyimana ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane urwa YouTube, aho yamamaye nk’umuntu ukora ibitangaza ndetse ahatanga n’amafaranga aho avuga ko atanga umugisha, yahishuye ko abadayimoni bashaka kwivugana umunyamakuru akaba n’umuhanzi, Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago.

 

Mpanoyimana bamwe bavuga ko yitwa Theobald avuga ko ajya ikuzimu ndetse ko n’umuntu ushaka kujyayo yamunyuraho akamujyana. Yavuzweho gutangamo igitambo Nyiransengiyumva Valentine wari waramamaye nka Dorimbogo. Gusa uyu Mpanoyimana yararuciye ararumira ubwo abanyamakuru batahwemye kumubaza kuri iki kibazo.

 

Muri videwo uyu mugabo yashyize ku rubuga rwe rwa YouTube kuri iki Cyumweru, Mpanoyimana yavuze ko abadayimoni bashaka kwica umunyamakuru Yago ngo kuko afite abanzi benshi ndetse akagira n’abamurindagiza.

 

Yagize ati: “Icya mbere cyo Yago afite abanzi benshi, Yago afite abamurindagiza, Yago afiye abatamwemera…. Yago njye nta kintu ndi kumuvugaho, agomba kwitonda, bari kumugendaho. Ikuzimu bari kumushakisha cyane Yago”.