Rusizi: Umujura yibye ikofi irimo amafaranga hiyambazwa umuvuzi gakondo bituma ayigarura yigaragura hasi

Mu karere ka Rusizi, mu mujyi wa Kamembe umujura yagerageje kwiba ikofi yari irimo amafaranga maze abantu bari bahugiye mu mirimo yabo batungurwa no kubona umusore yigaragura hasi atabaza cyane avuga ko yibye amafaranga ariko akaba  yayobewe uwo yayibye ngo ayamusubize.

 

Mu nkuru yashyizwe ku rubuga rwa YouTube rwa TV1 kuwa 22 Mutarama 2022, hagaragara umusore yigaragura hasi atabaza ndetse hari ikivunge cy’abantu bigaragara ko bari bahagaritse imirimo yabo bose bashungereye uwo musore banamuseka.

 

Muri iyo videwo kandi abaturage bumvikana bagira uwo mujura inama yo gufungura iyo kofi yari yibye ngo arebe ko babonamo imyirondoro ya nyirayo bkugira ngo amushake ayimuhe.

 

Bidatinze haje kugaragara umugabo w’igikwerere maze umujura amuhereza iyo kofi, wa mugabo nawe akora mu mufuka w’ikoti akuramo ihembe arikubita umujura ku kibuno maze abona kuzanzamuka.

 

Nyir’amafaranga yavuganye n’itangazamakuru aho yavuze ko yitwa Dogiteri Kigoma ndetse akaba akomoka mu Gisaka, avuga ko yari agiye mu isoko agiye gushaka imbuto ariko ngo ubwo yari agiye kwishyura yabuze amafaranga bigatuma akora ku ihembe rye, arebye mu bantu abona igisambo kirimo kwigaragura hasi.

 

Uyu mugabo kandi avuga ko atari ibi gusa ngo kuko uretse kuba agaruza ibyibwe, ngo hari n’igihe uwibye atabigarura ahubwo bakamuteza kujya kwiroha mu ruzi. Ikirenzeho ngo atanga n’umuti ku bagore basambana aho umugore wananiranye ajya gusambana akamatana n’uwo barimo kubikorana bityo bagafatwa.

REBA VIDEWO