Muhanga: Umugabo akurikiranyweho gusambanya umukobwa we ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga

Umugabo w’Imyaka 44 y’amavuko bikekwa ko yasambanyaga Umukobwa we ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga yatawe muri yombi.

 

Uyu mugabo ukekwaho iki cyaha cyo gusambanya umukobwa we atuye mu Mudugudu wa Kanyinya, Akagari ka Rwasare, Umurenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga.

 

UMUSEKE dukesha yi nkuru uvuga ko uyu mugabo ukekwaho iki cyaha cyo gusambanya uwo yibyariye, avuga ko Se w’uyu mwana yahengeraga Nyina w’umukobwa n’abavandimwe be badahari agahita asambanya uyu mwana.

 

Amakuru akavuga ko umukobwa yabonaga nyina atashye agakoresha amarenga amwereka ibyo Se yamukoreye.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushishiro Niyonzima Gustave yavuze ko bakimara kumenya ayo makuru, hakozwe operasiyo y’inzego z’ibanze, DASSO na Polisi bafata uyu mugabo bamushyikiriza Ubugenzacyaha buherereye muri uyu Murenge wa Mushishiro.

 

Ati: “Twamufashe saa ine za nijoro dutegereje ibiva mu iperereza RIB igiye gukora.”

 

Gitifu Niyonzima avuga ko umubyeyi we n’abaturanyi babihamya bashinja uyu mugabo gusambanya umwana we.