Gisagara: Umuyobozi w’ibitaro yatawe muri yombi kugira ngo hakorwe iperereza ku rupfu rw’umwana w’umugore we

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Gakoma biherereye mu Karere ka Gisagara witwa Ngiruwonsanga Pascal w’imyaka 38, kubw’iperereza riri gukorwa ku rupfu rw’umwana w’umugore we, witwa Ganza Rayane w’imyaka umunani.

 

Uyu mwana yari uw’umugore wa Ngiruwonsanga Pascal bashakanye byemewe n’amategeko, akaba yaramutahanye muri urwo rugo.

 

Umuvugizi wa RIB yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko yatawe muri kubera ko hari impamvu zifatika zituma akekwa.

 

Yagize ati “Pascal Ngiruwonsanga yafashwe kubera iperereza riri gukorwa ku rupfu rw’umwana w’imyaka umunani. Hari impamvu zifatika zituma akekwa. Umurambo w’umwana woherejwe muri Rwanda Forensic Institute kugirango ukorerwe isuzumwa.”

 

Bivugwa ko urwo rupfu rwabereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Kigali, Akagari ka Kigali mu Mudugudu wa Kagarama tariki ya 18 Kanama 2024, ari na wo munsi Ngiruwonsanga yahise atabwa muri yombi.

 

Uwafashwe afungiye kuri Station ya RIB ya Karama mu gihe dosiye iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

 

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thiery, yibukije abaturarwanda kwirinda ibihuha bagategereza ibizagaragazwa n’iperereza.