Umuhanzikazi Marina ari kubarizwa muri Ghana mu mushinga w’indirimbo na Camidoh

Umuhanzikazi Marina Deborah uri kwigaragaza cyane muri iki gihe, ari kubarizwa mu gihugu cya Ghana aho yagiye mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ye nshya yakoranye na Raphael Camidoh Kofi Attachie wamamaye nka Camidoh, uri mu bahanzi bagezweho muri kiriya gihugu.

 

Ni ubwa mbere uyu mukobwa uherutse gusohora indirimbo ‘Avec Toi’ yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Ghana, mu rwego rwo kwagura urugendo rwe rw’umuziki nk’umuhanzikazi uri kwikorana cyane muri iki gihe, kuko atakibarizwa muri Label.

 

Uyu mukobwa ari muri kiriya gihugu kuva mu mpera z’icyumweru gishize. Yabwiye InyaRwanda ko agenzwa no gufata amashusho y’indirimbo yakoranye na Camidoh, yakozwe mu buryo bw’amajwi (Audio) na Producer Iyzo Pro.

 

Ati “Yego ndi kubarizwa muri Ghana, muri gahunda zo gufata amashusho y’indirimbo nakoranye na Camidoh. Ni indirimbo twakoze cya gihe ubwo yaje i Kigali mu gitaramo.”

 

Ni indirimbo avuga ko idasanzwe mu rugendo rw’umuziki, kuko iri mu zo yagerageje gukora ku rwego mpuzamahanga nk’imwe mu ntego yihaye.

 

Atangaje ibi mu gihe yanagaragaje ko agiye gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Mon Bebe’ yakozwe mu buryo bw’amashusho na AB Godwin.

 

Camidoh wavutse ku wa 21 Mutarama 1994, ari mu bahanzi bagezweho muri Ghana bashyize imbere gukora umuziki wubakiye ku njyana ya Afropop, R&B, Afrobeats n’izindi. Asanzwe kandi ari umwanditsi w’indirimbo uri mu bakomeye.

 

Yakuriye kandi aba igihe kinini mu gace ka Volta muri Ghana, aho yarezwe na Nyina gusa. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’imenyekanishabikorwa yakuye muri Kaminuza yo mu Mujyi wa Accra.

 

Camidoh yakoze indirimbo zirimo nka ‘For My Lover’ yakoranye na Darkovibes, ‘ The Best’ yakoranye na Kelvyn Boy, ‘Available’ yakoranye na Eugy.

 

Uyu musore yavuzwe cyane mu muziki mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika, ubwo yakoraga indirimbo ‘Sugarcane’ mu Kuboza 2021. Iyi ndirimbo yaciye ibintu ku mbuga nka Tik Tok, Shazam n’izindi.

 

Ku wa 8 Mata 2022, Camidoh yasubiyemo iyi ndirimbo afatanyije na King Promise, Mayorkun ndetse na Darkoo.