Nyanza: Hadutse inkongi y’umuriro amazu yarimo ibifite agaciro ka Miliyoni 20 arakongoka

Mu karere ka Nyanza umuriro w’amashanyarazi watwitse ibyuma by’abaturage bisya imyaka birakongoka. Ibi bikaba byabereye mu karere ka Nyanza mu murenge wa Busoro mu kagari ka Masangano mu mudugudu Bweramana.

 

Umuseke dukesha iyi nkuru uravuga  ko muri kariya gace habereye inkongi y’umuriro yatewe n’amashanyarazi aho urusinga rwo ku ipoto rujyana ahari ibyuma bisya rwahiye rugahita rukongeza ahari ibyo byuma.

 

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busoro, Habineza Jean Baptiste yavuze ko bakeka ko gushya kwa biriya byuma byatewe n’amashanyarazi.

 

Yagize ati “Hari mu gitondo mu masaha ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, nta n’abantu bakoraga turakeka ko gushya kwa biriya byuma byatewe n’umuriro w’amashanyarazi.”

 

Ibyuma byahiye ni iby’abantu babiri ari bo Kamagaju Donathille wahishije ibyuma umunani, na Ruzibiza Jean Claude wahishije ibyuma bibiri.

 

Ibyuma byahiye byose hamwe ni icumi bifite agaciro ka miliyoni cumi n’icyenda mu mafaranga y’u Rwanda, bikaba bivugwa ko ba nyirabyo nta bwishingizi bwabyo bari bafite.

 

Umuriro wajimijwe n’abaturage ariko ibyuma byangiritse. Ibi byuma bisya ibintu bitandukanye nk’imyumbati, amasaka n’ibindi.