Kiyovu Sports igiye gukurikirana uwafatiriye imbuga nkoranyambaga zayo

Ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports, burateganya kujyana mu mategeko uwahoze ari umukozi wa yo mu gice cy’Itumanaho nyuma y’uko afatiriye imbuga nkoranyambaga z’ikipe kubera amafaranga aberewemo.

 

Hashize igihe kitari gito, imbuga nkoranyambaga za Kiyovu Sports zirimo urwa Instagram na X yahoze yitwa Twitter, zidakora kubera ko zafatiriwe n’uwitwa Lucien wahoze ari umukozi w’iyi kipe.

 

Abaganiriye n’uyu wafatiriye izi mbuga nkoranyambaga, bavuga ko we avuga ko aberewemo imishahara atigeze ahabwa kuva kuri manda ya Mvukiyehe Juvénal wahoze ari Umuyobozi w’iyi kipe. Amakuru avuga ko n’abandi bayobozi bamusimbuye, batigeze babasha kumwishyura ayo mafaranga.

 

Mu gushaka ibisubizo by’icyatuma yishyurwa amafaranga aberewemo, Lucien yahise afatira izi mbuga nkoranyambaga kuko ari we wenyine wari ufite uburenganzira [umubare w’ibanga] bwo kuzikoresha.

 

Ikinyamakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru kivuga ko abayobozi b’ikipe ya Kiyovu Sports bagiye kubanza kumushaka ngo bagirane ibiganiro byo kwishyurwa ariko agasubiza uyu mutungo w’ikipe, byakwanga bakagana inzira zindi z’amategeko. Urubuga rwa Instagram rw’iyi kipe, rufite abarukurikira barenga ibihumbi 20, mu gihe urwa X rufite abarengaho gato ibihumbi 48.

 

Urubuga rwa X ruheruka gukora mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka ubwo hashyirwagaho amakuru ya Komite Nyobozi nshya yatowe iyobowe na Nkurunziza David, mu gihe urwa Instagram ruheruka gukora muri Kamena uyu mwaka.